Abaturage b’imwe muri leta za Nigeria yitwa Delta babarizwa mu muryango uzwi nka Igbuzo ndetse bafite n’ishema ryo kuba abafana b’umuhanzi Davido bamuhanye inyito y’icyubahiro mu miryango wabo “Umuyobozi w’icyubahiro” Aho bamwambitse ikiranga bamwe mubayobozi babo aho yanahise afatana amafoto nabandi bayobozi bakuru bo muri uyu muryango .

amaze kwambikwa ikiranga abayobozi

Uyu muhanzi mbere y’uko ajya gukorera igitaramo mu muryango wamuzamuriye icyubahiro yari yabanje kucyamamaza ku mbuga nkoranyambaga mbere y’iminsi myinshi ngo agishyire mu bikorwa, gusa byagaragaye ko atavunikiye ubusa kuko cyari igitaramo cyitabiriwe cyane n’abaturage ba Leta ya Delta muri Nigeriia.

Abakunzi ba muzika y’umuhanzi Davido barimo abayobozi b’utubyiniro two muri Nigeria bamuhaye akanyabugabo bavuga ko ibyo yakorewe n’abafana bakaba n’abaturage baba mu muryango wa igbuzo arigikorwa cy’intashyikirwa.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here