Nyuma y’amasaha make ashize nibwo hamenyekanye inkuru yitandukana rya Clarisse karasira nuwari Manager we Alain Muku aho bashyize itangazo hanze ryasinyeho impande zombi.

Nyuma rero umuhanzi kazi Clarisse Karasira yaje kugira ubutumwa aha abakunzi be ndetse anabatangariza iyi nkuru.ahicishije kurukuta rwe rwa Instagram yagize ati:

Nejejwe no kubabwira ko nshimira #Bosspapa@alainmuku kubw’imirimo twagiranye mu mezi 7_8 tumaranye. Kubw’impamvu bwite z’ubuzima bwanjye ntitugikomezanyije mu masezerano. Urunana rwacu ruzakomeza mu bundi buryo butari mu masezerano twabamenyesheje twagiranye mu kwezi kwa2. Ni iby’igiciro mbatuye umutima. Nshuti,bagenzi rero,ibikorwa byanjye birakomeje cyane, turi kumwe. Umugisha n’urukundo biri muri twese. #ImihigoIrakomeje 🙏💚

Tubibutse ko umuhanzi kazi Clarisse Karasira yaramaranye na mukurarinda amezi agera kuri 7 aho bari barasinye amasezerano yagombaga kumara imyaka 3, akaba rero kuri ubu Alain muku asigaranyemo umuhanzi Igisupusupu unakunzwe cyane muri iyi minsi aho bamaze gukorana ibikorwa byinshi.


Ubwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here