Mu kiganiro,Josh Kroenke, umuhungu wa nyiri ikipe ya Arsenal, Stan Kroenke,yagejeje ku banyamakuru ba Arsenal kuri uyu wa Gatanu taliki ya 29 Ugushyingo 2019, yagize ati :

“Turatangaza ko twamaze gufata umwanzuro wo gutandukana n’uwari umutoza wacu mukuru Unai Emery ndetse n’abatoza bakoranaga.Dushimiye by’umwihariko Unai Emery na bagenzi be batahwemye gukora cyane kugira ngo ikipe yongere guhatana ku rwego rwo hejuru twasabaga.Nta kindi kintu twakora uretse kwifurija ejo Unai hazaza heza no gutsinda.

Icyemezo cyo kwirukana Unai Emery cyafashwe bitewe n’umusaruro mubi yari afite watumye ikipe ya Arsenal isubira ahabi yahoze mu mwaka wa 1992 aho yamaze imikino 7 idatsinda.

Unai Emery yari amaze amezi 18 muri Arsenal aho atabashije kuyisubiza mu makipe 4 ya mbere akina UEFA Champions League gusa yayigejeje ku mukino wa nyuma wa Europa League ishize ubwo yatsindwaga na Chelsea FC ibitego 4-1.

Arsenal igiye gukomeza gutozwa n’umutoza wungirije Freddie Ljungberg by’agateganyo igihe cyose hagitegerejwe umutoza mukuru uri gushakishwa aho azaturuka hagati ya Nuno Espirito Santo wa Wolves,Max Allegri cyangwa Mikel Arteta.

Arsenal izakina na Norwich City muri Premier League irakomeza muri iyi weekend itozwa na Ljungberg.


Written by Rukundo Remmy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here