Rotimi ukomoka muri Nigeria akanakora umwuga wo gukina filimi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika n’umukunzi we Vanessa Mdee Ntabwo hashize igihe kinini ibi byamamare byemereye abafana ko biri mu mubano nyawo,gusa Umuhanzikazi Vanessa Mdee yagaragaje icyo atari yarigeze amenya ku mukunzi we Rotimi,abantu bibaza icyo yashatse kuvuga ndetse na Rotimi yerekana ko atabyishimiye maze abakunzi babo babibona ukundi.

“Byantwaye iminsi ibiri kugirango mbashe kumenya niba koko ari umugabo”. Vanessa Mdee aganira n’umunyakuru Millar Dayo mu kiganiro baheruka kugirana ari nacto dukesha iyi nkuru atangaza ko umukunzi we Rotimi ari umugabo hashize iminsi ibiri bari kumwe.

Urukundo rushya rwa Vanessa Mdee n’umukinnyi wa filimi w’umunyamerika ukomoka muri Nigeria ’Olurotimi Akinosho’ uzwi nka Rotimi,rwakomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania bitewe n’amafoto n’amashusho bakomezaga gushyira ku nkuta zabo za Instagram bagiye kurya ubuzima mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here