Kuri uyu wa 6 Nzeri 2019 nibwo uwahoze ari Peresident wa Zimbabwe yitabye Imana ku myaka 95 nyuma y’igihe yari amaze ari kuvurirwa muri Singapore.

Urupfu rwa Robert Gabriel Mugabe wari ufite imyaka 95 rwatangajwe n’umwe mu bo mu muryango we nk’uko tubikesha BBC.  Robert Mugabe yayoboye Zimbabwe kuva mu 1980 kugeza mu 2017 ahiritswe ku butegetsi n’abasirikare kubera igitutu cy’imyivumbagatanyo ya rubanda.

Onathan Moyo wahoze ari umuvugizi wa Robert Mugabe yanditse kuri Twitter amagambo aca amarenga y’ibyabaye ati:

“Igicu kirabuditse hejuru ya Zimbabwe no hirya yayo. Imana yaraduhaye, Imana yisubije; Izina ry’Imana nirishimwe”.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize muri uyu mwaka wa 2019 Emmerson Mnangagwa wasimbuye Robert Mugabe ku butegetsi yatangaje ko umukambwe Robert Mugabe amaze amezi ane ari mu bitaro muri Singapore.

Yagize ati:

“Bwana Mugabe waharaniye ubwigenge bw’igihugu cyacu amaze igihe avurwa kandi aragenda yoroherwa”.

Ndetse yavugaga ko ashobora gusezererwa mu gihe cya vuba.

Ariko byaje kurangira ashizemo umwuka ,Imana ikomeze kumwakira .


Written by Mugwiza Providence

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here