Uyu mukobwa mubusanzwe amazina ye ari HATEGEKIMANA SCOLASTIQUE akaba ari umukobwa wimyaka 25 yavutse ku itariki ya 14 Werurwe 1994.

Ibi bibereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako izwi nka M Peace Plaza iherereye rwagati mu mujyi aho bakunze kwita kwa Makuza, amakuru ajyera kuri AHOBITE250 nuko uyu mukobwa wiyahuye bitabaye ku bw’impanuka kuko yabanje kwandika ibaruwa asezera kuri iy’Isi. Banavuze ko bahereye kare bamubona azenguruka hejuru muri Etaje ya kane.

Umwe yagize ati “Yahazengurutse nk’inshuro eshanu, mu kanya gato twumva ngo umuntu yahubutse, hari agatambaro yagwanye bisa nk’aho yakikinze mu maso ngo atareba ibyo agiye gukora.”

Ibaruwa yabanje kwandikaho amagambo mbere yo gusimbuka, gafitwe na polisi yahise itabara, muri iyi baruwa yari yanditsemo ibintu 5 byingenzi aribyo:

1. Umusore Wamukinishirije Umutima
2. Umuryago We Ashinja Urwango Rukabije
3. Ubuzima Butamubereye Bwiza Nagato
4. Amazina Y’ inshuti nke Zamubaye Hafi Asabira Umugisha
5. Nyirasenge Wamubereye Umubyeyi GITO Ngo Yakamubereye Mama

ibaruwa yanditswe na scola

Yahise ajyanwa mu bitaro bya CHUK ariko icyizere cyo kubaho ni gike kuko yakomeretse cyane.


Written by Mugwiza Providence

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here