Umunyamakuru akaba n’ icyamamare mu gusetsa abantu Ellen DeGeneres yakusanyije amadorali miliyoni 5 zizakoreshwa mu bikorwa byo kubungabunga ingagi mu Rwanda.

Mu gikorwa bise Gorillapalooza fundraiser, Ellen n’ umukunzi we Portia de Rossi bazashora ayo mafaranga mu kigega kitiriwe Ellen; The Ellen Fund gifite inshingano y’ ibanze yo kubungabunga ingagi zo mu misozi ziba mu Rwanda.

Afite ikiganiro The Ellen DeGeneres Show cyatangiye kunyura kuri televiziyo yo muri Amerika NBC muri 2003.

Uretse ibi kandi, Ellen DeGeneres ari kubaka kaminuza izamwitirirwa; Ellen DeGeneres’s Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund. Ellen ari ku mwanya wa 22 ku isi mu byamamare, ndetse no ku mwanya wa 68 ku rutonde rw’ abagore bifite nk’ uko tubikesha Forbes; akaba yibitseho akayabo ka miliyoni 80.5 z’ amadorali.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here