HARUNA NIYONZIMA amaze gusimbuzwa mbere yuko umukino utangira-Menya impavu

HARUNA NIYONZIMA amaze gusimbuzwa mbere yuko umukino utangira-Menya impavu

Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni w’Amavubi yavanywe mu bakinnyi 11 b’Amavubi agiye guhura na Seychelles bitewe n’uko uyu mugabo afite ibyangombwa bidahuza amakuru muri FIFA.

Nyuma y’uko AS Kigali yatse ibyangombwa muri CAF kugira ngo azabakinire imikino ya Total CAF Confederation Cup ntibikunde, Amavubi yabujijwe gukoresha Haruna Niyonzima kuko ngo afite ibyangombwa birenze kimwe bigaragaza imyaka itandukanye n’iyo FIFA izi.

uwasimbuye haruna

Basaba ibyangombwa, AS Kigali bavuze ko Haruna Niyonzima yavutse tariki 20 Nyakanga 1988 mu gihe muri FIFA basanzwe bazi ko Haruna Niyonzima ukinira ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yavutse tariki ya 5 Gashyantare 1990.

Dore abakinnyi 11 muri rusange:

1. Kimenyi Yves (GK.23),

2. Ombolenga Fitina 13,

3.Emery Bayisenge 15,

4. Rwatubyaye Abdul 22,

5. Imanishimwe Emmanuel 2,

6.Mukunzi Yannick 6,

7.Bizimana Djihad 4,

8.Muhire Kevin 11,

9. Tuyisenge Jaques (C,9),

10.Meddie Kagere 5 na

11.Hakizimana Muhadjili 10.

Umukino nyirizina uratangira saa munani (14h00’) ku masaha ya Kigali biraba ari saa kumi i Victoria muri Seychelles.


Written by Remmy Rukundo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *