UBUSESENGUZI KURI ADEPR MU ITANGAZAMAKURU IGICE CYA 2 – Clement bagemahe

Nkuko twabyerekanye mu gice cyacu cya mbere , uburyo kwandika no kuvuga inkuru cyane irimo gutukana no gusebanya ataribyo biyihesha kuba ukuri ,ni nako kuvuga ibinyoma no kuba intyoza bitakuvanaho icyaha imbere y’ abantu ,mu rukiko ndetse n’imbere y’ Imana .

IBYO BAMWE BAJYA BATEKEREZA

Abantu bamwe batekereza ko umuntu umwe muri biro , CA, Komite ya ADEPR igihe yatawe muri yombi byanze bikunze aba azize inyerezwa , amafranga, cyangwa itekinika …

Umuntu ashobora guhamagarwa munzego z’ ubugenzacyaha no kubazwa ibijyanye n’ ubuzima bwe bwite . Kuko bariya bayobozi mbere yo kuba abayobozi nabo n’ abantu

KUKI ADEPR IFATWA NKIGI KAMPANI KININI (BIG COMPANY) GIFITE AMAFRANGA ?

Ubusanzwe ADEPR ikorera hafi mu midugudu yose yo mu Rwanda birumvikana ko ikorera munsi y’ubuyobozi ndetse ikagendera munsi y’ amategeko yaho Itorero ADEPR rikorera .

Ubwinshi n’ ubwitange ku bakristo ba ADEPR busobanura imbaraga zikomeye mu iterambere ry’ Igihugu .

ADEPR IGIKAMPANI KININI (BIG COMPANY)

Abari ku ruhande rutavugana rumwe nabari kubuyobozi bwa ADEPR bamaze kurenza imyumvire itarimo ubumwe.
ntibagifata ADEPR nk’ umuryango w’ abana b’ Imana ahubwo bayifata nka kampani nini ifite amafranga menshi
Kandi kugira ngo uyaboneho cyangwa ubonemo umwanya ubanza kurwanya no gusenya abayobozi bari mu bushorishori bwa ADEPR (BIRO)

Umwe yigeze gutangariza kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda yagize ati “ADEPR ifite amafranga menshi cyane atabarika yewe nimishinga myinshi nka Dove,ibitaro, amashuri menshi,ibigo byimyuga,za centre d’accueil, amamodoka menshi, INSENGERO zifite icyerekezo nibindi nibindi,

BIRO YA ADEPR

Mu buganiro bitandukanya Umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem
na biro nyobozi bagiye basaba ko uwagira ikibazo ku ikoreshwa ry’ umutungo cyangwa ku miyoborere muri rusange aho kujyaho ngo ahimbe cyangwa abeshye ibitabayeho ari umunyamuryango wa ADEPR ushaka kubaka atari babandi basenya yaza ku biro bikuru akabaza ikibazo cye ku ngingo zose yifuza kandi yahava anyuzwe .

UMUNYAMAKURU WIYI NKURU BAGEMAHE CLEMENT YIBAJIJE IBIBAZO BIKURIKIRA YAJE NO KUBONERA IBISUBIZO BIKURIKIRA :

ESE ADEPR IKENEYE IKI KURI BURI MUKRISTO WAYO ?

  1. Abakristo ba ADEPR, bagomba gukomeza kuzirikana imirimo ikorwa yose ko aribo bayikora kandi ko kugendera mu myumvire y’ abasenya ari ukwisenyera ibyo biyubakiye
  2. Gusenga no gushaka Imana aho kwirirwa bajya gutangaza mu bitangazamakuru bidakorakinyamwuga no kuvuga inkuru mpimbano za byacitse zisenya umuryango yibereyemo bishobora no gutuma Imana imugirira neza nako kazi mu bigo bitandukanye bya ADEPR wakabona utiriwe usiga icyasha abandi no gusebanya bya hato hato byakugiraho ingaruka mu butabera bw’u Rwanda kubera kuba mu kwaha kwabasize iheruheru itorero .

_______

Clément Bagemahe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here