Steven Paul Jobs, wamenyekanye cyane nka Steve Jobs ni umunyamerika wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ikoranabuhanga ku isi.

Jobs wapfuye mu 2011 afite imyaka 56 ni umwe mu bashinze uruganda rwa Apple rukora telefoni za iPhone, mudasobwa za iMac, iPad ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Uretse umurage w’ibi bikoresho by’ikoranabuhanga biza mu bikunzwe na benshi ku isi, uyu mugabo warangwaga n’umuhate, umurava, guhanga udushya no gukunda ibyo akora yagiye avuga amagambo menshi akomeye yafashe umuntu kubaho ubuzima bufite intego no kudacika intege mu byo akora.

AHOBITE BWENGE yagerageje kubakusanyiriza amagambo amwe yavuzwe na Jobs mu bihe bitandukanye.

 Kuzirikana ko uzapfa, ni uburyo bwiza nzi bwakurinda kugwa mu mutegeko wo kumva ko hari icyo wahomba. Usanzwe wambaye ukuri. Nta mpamvu nimwe yakubuza gukurikira ibyo umutima wawe ushaka.

 Kwitwa umukire wa mbere mu irimbi kuri njye ntacyo bivuze. Kujya kuryama nijoro ntekereza ko hari ikintu kidasanzwe twakoze, nibyo bifite agaciro kuri njye.

Ntewe ishema n’ibintu byinshi tutabashije gukora nk’uko nditewe n’ibyo twakoze. Guhanga udushya ni uguhitamo kimwe mu bintu igihumbi.

 Ntekereza ko niba ukoze ikintu ukabona ari cyiza ukwiye kugenda ugakora ikindi cyiza kurushaho, aho kugitindaho igihe kinini. Gerageza gushashikisha ikiruseho.

 Kwirukanwa muri Apple nicyo kintu cyiza cyambayeho mu buzima bwanjye bwose. Uburemere bwo kwitwa ko nageze ku ntsinzi bwasimbuwe no gucishwa bugufi no kwitwa umutangizi na none. Byarambohoye kugira ngo mbashe kwinjira mu gihe cyanjye cyo guhanga ibishya.

 Ubwo nari mfite imyaka 17 nasomye ijambo rigira riti “ Nuramuka ubayeho umunsi wawe nk’aho ari wo wa nyuma, hari ubwo uzisanga uri mu kuri”. Ibi byarantangaje cyane ndetse kuva icyo gihe, mu myaka 33 ishize, nirebaga mu ndorerwamo nkibaza nti “ Ese uyu munsi ari wo wanjye wa nyuma nakwishimira gukora ibyo ngiye gukora?”. Iteka igisubizo cyabaga ari oya , nkamenya ko hari icyo nkwiye guhindura.

 Mpamya ko kimwe cya kabiri cy’iibitandukanya ba rwiyemezamirimo bafite ibyo bagezeho n’abasa n’abananiwe ari ukudacika intege.

 Ibikorwa byawe nibyo bizagira igice kinini cy’ubuzima bwawe, uburyo bwiza bwo kunyurwa ni ugukora ibyo wemera ko ari akazi k’indashyikirwa. Uburyo bwiza bwo gukora akazi k’indashyikirwa ni ugukunda ibyo ukora. Niba utaranabibona komeza ushakishe. Wituza, kuko ibinyura umutima nubibona uzahita ubyibwira. Kimwe n’imibanire itandukanye, ibintu bigenda birushaho kuba byiza uko imyaka ishira, komeza rero ushakishe ubudatuza.

 Igihe cyawe kirabaze, wigipfusha ubusa ubaho ubuzima bw’undi muntu. Wigwa mu mutego w’imyemerere ituma ubaho ushingiye ku bitekerezo by’abandi. Wituma urusaku rw’imyumvire y’abandi ruganza ijwi ry’umutimanama wawe. Icy’ingenzi kandi jya uharanira gukurikirana icyo umutima wawe ushaka kuko wo hari ukuntu uba uzi icyo wifuza kuba cyo. Ibindi byose si ingenzi cyane.

 Guhanga udushya ni uguhuza ibintu bitandukanye. Iyo ubajije abahanze udushya uko babigenje bahita bumva hari icyo bishinja kubera ko mu by’ukuri nta kintu gihambaye bakoze. Ahubwo hari ikintu babonye nyuma y’igihe runaka kibagaragarira nk’igisanzwe.

 Icyitegererezo cyanjye mu gukora ubushabitsi ni The Beatles (itsinda ryaririmbaga). Bari abasore bane baharaniraga guhora bagenzura imyitwarire ya buri umwe. Baharaniraga ko bahora bari ku rugero rwiza, umusaruro ukaba wari igiteranyo cya bose. Uku niko mbona ubushabitsi: Ibintu bikomeye ntibikorwa n’umuntu umwe, bikorwa n’itsinda ry’abantu bashyize hamwe.

 Ibintu nkunda kandi mpa agaciro mu buzima bwanjye ntibigurwa amafaranga na make. Biragaragara neza ko ikintu cy’ingenzi twese dufite ari igihe.

_________

Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here