Ngeze wabaye umukinnyi ukomeye hano mu Rwanda, yabaye umuyobozi wungirije mu kipe ya Atraco FC, mbere yo kwerekeza muri Police FC mu mwaka wa 2013 aho yahawe inshingano zo kuba Team Manager wungirije w’iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda.

Amakuru dukesha inshutize zahafi avuga ko uyu mugabo yashizemo umwuka mu ijoro ryakeye azize uburwayi.

Uretse kuba Ngeze yarayoboye amakipe ya Police FC na Atraco FC, yanabaye umukinnyi ukomeye mu kipe y’igihugu Amavubi mu myaka ya za 70, mu gihe cy’abakinnyi nka ba Kamatari Epimaque,  NTACYABUKURA Sabiti na KIRENGA Louis, Kanamugire Aloys, Kayiranga Baptiste.

NGEZE Issa, KANAMUGIRE Aloys, IGO NA HAKIZIMANA SABITI

Ngeze kandi yanabaye umuyobozi wungirije w’ikigo gitwara abagenzi cya Atraco, mbere yo kwerekeza muri Agence itwara abagenzi ya International Express ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu byiganjemo iby’intara y’Iburasirazuba.

Biteganyijwe ko umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera Ngeze ubera mu irimbi ry’i Nyamirambo kuri uyu wa mbere saa cyenda z’igicamunsi.


Written by Remmy Rukundo



LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here