Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo Bad Rama yanditse ubutumwa bwe kuri Instagram avuga ko Aristide Gahunzire wahoze akorana na Kina Music ariwe mujyanama mushya wa The Mane.

Ibi Bad Rama abikoze mbere yuko yerekeza muri Leta Zunzu ubumwe z’Amerika aho agiye mu kiruhuko, Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko yabikoze kubera ko hari inshingano uyu musore atubahirizaga neza.

Ati :

“Twahinduye manager kuko hari ibintu byinshi bitagendaga neza biturutse ko Rwema atakoraga nkuko abisabwa.”

Rwema utifuza kuvuga byinshi ku mikorere ye no ku iyirukanwa rye yabwiye Genesisbizz ko ibyo yari yarumvikanye na The Mane byarangiye.

Ati

“ Ibyo twumvikanye byararangiye, niba ushaka kumenya ibindi wavugana na Bad Rama.”

Uje gusimbura Rwema we yahakanye amakuru aya makuru avuga ko atariko biri ndetse yizeraga ko hari izindi nshingano zimuzanye muri The Mane.

Ati

”Icya mbere sinavuga ko nasimbuye Rwema abayobozi tuganira siko bambwiye sinarinziko ibyo yakoraga aribyo bankeneyeho sinarinzi n’umwanya afite gusa nahageze bambwira ko atakibarizwamo.”

Avuga ko kuba baramwegereye bakamusaba ko bakorana ari uko bazi ibyo ashoboye na we ngo yabijeje gukora kurushaho bakagura ibikorwa nkuko bose baharanira iterambere.


Written by Mugwiza Providence

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here