Nyuma yaho kuri icyi cyumweru hari hateganyijwe final ya East african’s got talent ,aho nubundi benshi amaso yarahanzwe hariya mu gihugu cya Kenya aho hari hari kubera iri rushanwa bwanyuma mu guhitamo uwegukana igihembo nyamukuru ari cyo 50000 $ ..asaga milioni 45 z’amanyarwanda.

Intayoberana bari bamwe mubitabiriye iri rushanwa doreko bari nabo bageze mu kiciro cyanyuma aho bahatanaga na abanya uganda Jehovah Shalom Acappella hamwe DNA ndetse na Esther & Ezekiel.

Aba bose rero biyerekanye imwere yakanama nkemura mpaka kari kagizwe na Vanessa Mdee, Jeff Koinange, Gaetano Kagwa na makeda aho bagiye batanga inama zitandukanye .

Nyuma rero haje kubaho igihe cyo gutora aho hatorwaga bikurikije SMS birangira Jehovah Shalom Acappella aribo bavuyemo mbere bakurikirwa na ababyinnyi DNA ,ubwo rero hasigaraga 3 bagombaga kuvanwamo umwe ari nawe wegukana igihemo .

3 baje gusigaramo aribo Esther & Ezekiel , Intayoberana ndetse na Spellcast biza no kurangira Spellcast ivuyemo mbere aho hagati y’Intayoberana na Esther & Ezekiel hagombaga kuvamo umwe.

Mumatsiko menshi buriwese yarategerezanyije hatangajwe uwambere maze Esther & Ezekiel bitera hajuru kuko bari bakubise inshuro Intayoberana ndetse banashyikirizwa igihembo cyabo aricyo 50000$ Intayoberana zitaha gutyo.

Nkwibutseko aribwo bwambere iri rushanwa ryari ribaye muri East africa aho rizajya rikomeza kuba mu rwego rwo guteza imbere Impano zikizamuka.



Written by Provy Mugwiza



Reba hano uko byose byagenze:

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here