Mu gushaka kumenya amateka ahobite 250 yabakoreye ubushakashatsi

Inkomoko y’igihano cyo kubamba ku musaraba

Abantu benshi usanga bibza byinshi ku gihano cyo kubamba ku musaraba ari nacyo cyahawe Umwami wacu Yesu Kristo. Hari abantu benshi bibeshya ko iki gihano cyashyizweho n’abaroma kuko muri biriya bihe bari bafite ijambo riremereye ku isi, gusa iyo usomye usanga kiriya gihano gifite inkomoko mu bwami bwa cyera cyane bwabaye ku isi.

Ninde wazanye kubamba ku musaraba?

Iyo dusomye mu nyandiko z’abanyamateka batandukanye ba kera usnga bemeza ko iki gihano gikomoka mu bwami bw’Abaperesi bayoboye isi.

Hashingiwe ku nyandiko za kera zanditswe na Herodotus yemeza ko mu gihe cy’ingoma y’umwami w’abami Dariyo, yahanishije abantu 3000 bapfuye babambwe ku musaraba i Babuloni mu 519 BC kuko bafatwaga nk’abanzi b’ubutegetsi bw’igihugu cye.

Icyo gihano cyari kihariye kandi kibabaza cyane, cyaje gukwiragira mu bihugu bitandukanye nka Ashuri, Ubuhinde bwa Kera, Ubudage bwa kera, na Carthage ya kera(Tuniziya) n’Abagereki.

Nyuma yo gusenyuka k’ubwami bwa Alexandre Mukuru (Le Grand), yasimbuwe n’uwitwa Antiochus IV Epiphanie nawe yishe benshi mu bayahudi batashatse kuyoboka ibitekerezo n’ubuyobozi bye.

Umunyamateka w’Umuyahudi witwa Josephus avuga ko yiboneye neza aho babamba umuntu hazwi nko ku cyicaro cya Tito i Yerusalemu. Uyu avuga ko icyo gihano cyaje kwifashishwa n’Abaroma mu rwego rwo kugirango babashe gutegeka abantu babo.

Igihano cyo Kubambwa cyari gikojeje isoni kuko Abaroma bakubambaga mu mahuriro y’inzira berekana ko uri ikivume ntacyo wari umaze muri rubanda. Bakubambaga ahanyura abantu benshi kandi bakwambitse ubusa nta mwenda ufite.

Umuntu wabaga abambwe ku musaraba yashoboraga gupfa mu minsi mike nk’itatu cyangwa ine bitewe n’inzara n’inyota byabaga biri aho hantu.

Josephus we yaravuze ati: “Igihano cyo kubambwa ku musaraba ni nko kurwana n’urupfu” Abishingira ko byari iyicarubozo ritarangira vuba ahubwo umuntu yajyaga gushiramo umwuka abyifuza cyane bitewe n’umubabaro yumvaga.

Iyo umuntu yageraga ku musaraba yajyagaho yatewe imisumari ku birenge kandi bigerekeranye kandi no mu maboko ye yabaga yatewemo imisumari ku buryo iyo yabaga ari aho atabonaga uko yinyagambura bigatuma umuntu wese ubambwe abura umwuka ahumeka. Iyo yageragezaga gushaka uko yahumeka yumvaga atonekara cyane bigatuma asa n’uwiyoroshya cyane ngo atababara.

Nkuko twabivuze hejuru, uwabambwaga ku musaraba yafatwaga nk’ikivume muri rubanda ku buryo n’amategeko ya Mose yabihamyaga(Guteg 21:23). Ibyo ninabyo byatumye abisirayeli benshi bananirwa kwizera Yesu Kristo kuko bamubonye abambye kandi baramufataga nka Mesiya nyuma batungurwa no kubambwa kwe.

Nyuma yo gukizwa k’Umwami w’abami Constantine yemeje ko icyo gihano ari kibi cyane bituma agikura mu bihano by’Abaroma bahanishaga mu kinyejana cya kane.

_________

Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here