Uyu munyeshuli witwa Christophe Wallace na bagenzi be babinyujije kuri Twitter bandikiye Minisitiri Gashumba bamusaba ko yabafasha nabo bagatambuka gitore bambaye amakanzu.

Wallace yagize ati Kuri Dr DianeGashumba.Twebwe abanyeshuli barangije medicine muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi [UR-CMHS],tubabajwe bikomeye n’uko twakuwe ku rutonde rw’abazakora graduation kuri uyu wa gatanu 8/11/2019, mu gihe turangije imyaka 6 twitegura kuvura abanyarwanda kandi twarize program yose nk’iy’abatubanjirije.

Aba banyeshuli batemerewe gukora Graduation ngo bafite agahinda kenshi ariyo mpamvu minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yababwiye ko agiye kubafasha.

Yagize ati “Urakoze kutwandikira. Dufitanye inama n’abayobozi banyu ku wa mbere kugira ngo tuganire icyo kibazo. Namwe tuzahura tuganire ku myanzuro izaba yafashwe.”

Benshi mu batanze ibitekerezo kuri iki gisubizo cya minisitiri Gashumba basabye ko aba banyeshuli barenganurwa nabo bagahabwa amahirwe yo gukora ibirori byo gusoza kaminuza.

MINEDUC yaje gutangaza ko igiye kubikurikirana kandi ko bamaze nigihe biga kiri iki kibazo.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here