Kuri uyu wa Gatanu kuri “Rayon Sports Day” nibwo Rayon Sports yashyize hanze igishushanyo mbonera cy’iyi stade y’igitangaza bituma bamwe bavuga ko izi nzozi zayo zidashoboka ndetse n’ababitekereje ari impirimbanyi z’ibidashoboka gusa ubuyobozi bwo buremeza ko bizagerwaho igihe cyose hazaba ubufatanye n’abafana.

Gikundiro Stadium izatwara asaga Miiyoni 100 z’amadorari ,Rayon Sports itagira ikibuga irashaka kwifashisha abafana bayo benshi mu Rwanda mu gukabya izi nzozi mu myaka mike iri imbere imirimo igatangira.

Iyi Stade izajya yakira abantu ibihumbi 64.000 ndetse bagateganyako izaba ifite Amazu abiri y’ubucuruzi y’amagorofa 4 buri imwe kandi afatanye na Stade harimo aho gucururiza nka za Super Market,n’ubundi bucuruzi bunyuranye.

Ibibuga 3 bya Basket, Ibibuga 2 bya Volley Ball ,Ikibuga kimwe cya Handball ,Ibibuga 3 bya Tennis, Parking yakira imodoka byibura ibihumbi 10

Nkuko byatangajwe na Perezida wa Rayon Sports,uyu mushinga wa stade ukeneye ubuso bungana na Hegitari 13.5 z’ubutaka.

Mu mwaka wa 2003 Nyakubahwa Président wa Repubulika,Paul Kagame,yemereye Rayon Sports ikibanza cyo kuzubakamo iyi Stade, none nyuma y’imyaka myinshi igishushanyo mbonera cyayo cyagiye hanze.

Kugeza ubu Rayon Sports yatangiye gushaka abafatanyabikorwa benshi mu rwego rwo gushaka uko aya mafaranga yo kubaka stade yaboneka ngo imirimo itangire.


Written by Rukundo Remmy



LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here