Nagahinda kenshi Eddy Kenzo yasezeye umugore we wamutaye.

Nagahinda kenshi Eddy Kenzo yasezeye umugore we wamutaye.

Eddy Kenzo umuhanzi w’Umugande nagahinda kenshi yandikiye uwahoze ari umugore we witwa Rema Namakula ibaruwa imusezera nyuma y’uko batandukanye agasanga undi mugabo w’umuganga mu bitaro bya Mulago witwa Sebunya Hamza.

Nyuma y’uko asohoye indirimbo ye yise ‘Bibaawo (bisobanuye hari icyabaye)’. Edrisa Musuza uzwi nka [Eddy Kenzo] yatangaje amagambo yakababaro ku mukunzi batandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Bibaawo yayituye Rema Namakula bari bamaranye imyaka itanu mu munyenga w’urukundo. 
Kenzo avuga ko adashobora kuvuga icyashyize iherezo ku rukundo rwe na Rema kandi ko atazigera yihishira ku buryo amerewe ku mutima.

Yavuze kandi ko atiteguye kuvugira mu itangazamakuru ibijyanye n’urukundo rwe na Rema. 

Bumwe mu butumwa yageneye Rema. yagize Ati “Ndagushima Bwana Sebunya kubera ko uri umugabo w’inzozi za Rema nkeka ko ari nayo mpamvu yatumye afata umwanzuro wo kugusanga ubu ndabizi neza ko ari kubaho mu buzima bw’inzozi ze. Imana izabajye imbere mu nzira zanyu.”

Rema Namakula asanzwe afitanye umwana umwe na Eddy Kenzo

Eddy Kenzo yanavuze ko yigishije Rema kuba umuntu mwiza yandika indirimbo nziza azaririmba imyaka n’imyaka. Yavuze ko atakivuga nk’umuntu mwiza ariko ko yakoze ibyo yari ashoboye mu gihe bari bamaranye. 

Yibukije Sebunya ko Rema ari umuhanzikazi mwiza w’ijwi rihebuje amusaba kuzamufasha mu rugendo rwe rw’umuziki, ngo nibwo azumva anezerewe.

Eddy Kenzo yashwanye igihe kinini na Rema ariko bakongera kwiyunga. 
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, bivuga ko ipfundo ryo gushwana kw’aba bombi kwari ukutizerana no kuba uyu mugore yarakunze gushinja Eddy Kenzo kumuca inyuma.

Rema Namakula azakora ubukwe na Sebunya, kuwa 01 Ugushyingo 2019. 

Bivugwa ko aba bombi bakundanye mbere y’uko Eddy Kenzo abenguka Rema. Sebunya nawe asanzwe afite umwana yabyaye k’uwundi mugore.

Written by Vanessa Munyana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *