Umuhanzi w’ icyamamare mu njyana yab Hip Hop Clifford john Harris uzwi nka TI yashyize hanze urutonde rw’ abandi bahanzi bakora injyana imwe, yemeza ko ari bo ba mbere kuva isi yaremwa.
Urutonde rw’ abahanzi 50, TI yashyize 2 PAC ku mwanya wa mbere, akaba akurikirwa n’ icyamamare JayZ.

Mu bandi bahanzi bari mu myanya 10 ya mbere harimo Eminem, Drakena Lil Wayne bakanyujijeho mu myaka ishize, ariko n’ubu bakaba bagikora.
Mu bahanzi bo muri iki kiragano haragaragaramo J. Cole na Kendrick Lamar, mu gihe harimo umugore umwe ari we Nicki Minaj.
Gusa hari abandi bahanzi b’ amazina akomeye batagaragara kuri uru rutonde barimo Wiz Khalifa, French Montana, 2 Chainz n’ abandi.


Written by Tuyishime Principe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here