Umuhanzi B Threy ni we uri gutaramira abitabira ibitaramo bya MTN Izihirwe biri kazenguruka mu ntara zitandukanye mu Rwanda, mu mwanya wa Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali bombi babarizwa muri Green Ferry Music bakaba banahuriye ku njyana imwe ya Kinyatrap.

Igitaramo cya mbere cya MTN Izihirwe B Threy yaririmbyemo ni icyabereye mu mujyi wa Huye mu mpera z’icyumweru gishize ndetse yarishimiwe cyane.

B Threy avuga ko Umuraperi Bushali The Trigger byari byitezwe ko ari we uzatarama kuva ibi bitaramo bitangiye kugeza birangiye, gusa ngo aramutse arekuwe n’ubundi yakomereza aho yari agejeje, bitashoboka agakomerezaho. Uretse B Threy, ibi bitaramo biri kuririmbwamo n’abahanzi barimo Jay Polly, Safi Madiba, Queen Cha, Riderman na Social Mula.


Written by Mugwiza Provy

ifoto cc inyarwanda.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here