Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuje koroshya ishoranamari n’ubushabitsi ku muntu wese ubishaka, rugashyiraho imikorere ya leta ibyoroshya hamwe n’umutekano.

Ati: “U Rwanda ubu ni urwa kabiri ku rutonde rwa banki y’isi rwo korohereza ishoramari, ariko uyu mwanya tuwumazeho igihe, ubu ni igihe nyacyo ngo tube aba mbere.

Hari Mu kiganiro cyo guteza imbere ishoramari ku mugabane wa Afurika .

Muri iki kiganiro cyari kitabiriwe n’abashoramari bo muri Africa n’abo mu mahanga,Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko abona Afurika iri gutera imbere nubwo yakabaye yarabikoze mbere.

Kagame yagize ati: “Nakomeje gutekereza ko iki ari cyo gihe cya Afurika, ariko Abanyafurika nibo bonyine bakomeje kwiheza inyuma, ariko ubu dukwiye kuba aho twakabaye twarageze”.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here