Major Gen Jean Bosco Kazura yazamuwe ku ipeti rya General   agirwa umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda asimbura Gen . Patrick Nyamvumba

Gen Jean Bosco Kazura wagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda

Izindi mpinduka zabaye mu ngabo z’u Rwanda ni uko General Fred Ibingira yagizwe umugaba mukuru w’inkeragutabara.

Leutenant General Jacques Musemakweli yagizwe umugenzuzi mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Major General Innocent Kabandana yagizwe umugaba mukuru wungirije w’inkeragutabara.

Brigadier General Didas Ndahiro yagizwe umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ingabo z’u Rwanda.

Brigadier General Ephrem Rurangwa yagizwe umuyobozi w’ishuri rya gisirikare ry’i Gako.

Colonel James Ruzibiza yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier anagirwa  umuyobozi w’ishami rishinzwe ubwubatsi mu ngabo z’u Rwanda.

Colonel Karusisi Ruki yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General anagirwa umuyobozi w”umutwe w’ingabo udasanzwe (Special Operations force.)

Colonel Joseph Karegire yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa mu ngabo z’u Rwanda.

Colonel Faustin Kalisa yagizwe ushinzwe abakozi mu ngabo z’u Rwanda.

Colonel Adolphe Simbizi yagizwe ushinzwe ibikoresho.

Colonel Jean Paul Karangwa yagizwe umuyobozi wa Military Police.

Lieutenant Colonel Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera agirwa Colonel.

Lieutenant Colonel Emmanuel Kanobayire yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, anagirwa umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo udasanzwe.

Lieutenant Colonel Jules Rwirangira yazamuwe mu ntera agirwa Colonel, anagirwa umuyobozi w’umutwe ukoresha intwaro z’imizinga.

Lieutenant Colonel Lausanne Ingabire yagizwe umuyobozi ushinzwe imbonezamubano hagati y’abasirikare n’abasiviri .

Major Rwagasana Regis Sankara yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant Colonel.

Gen Patrick Nyamvumba yaraye ahawe kuyobora Minisiteri y’umutekano imbere mu gihugu

Lt Col Lausanne Ingabire Nsengimana wagizwe umuyobozi muri MINADEF ushinzwe guhuza abasilikare n’abasivili( J9)


Yanditswe na : MUCYO NELSON

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here