Inkuru ya clement bagemahe

Rev Karangwa John imbere y’umucamanza, yahakanye icyaha ashinjwa.

Ku munsi w’ejo tariki ya 12/11/2019 mu masaha ya saa munane niminota cumi nirindwi, nibwo
Karangwa John Umuvuguzi wungirije wa ADEPR yaragejejwe imbere y’umucamanza murukiko rw’Ibanze rwa Kagarama ya Kicukiro.
abajijwe kubyo ashinjwa n’ubushinjacyaha birebana na diporome ya kaminuza mpimbano ,
maze mukwisobanura kwe,ahakana yivuye inyuma icyaha ashinjwa n’ubushinjacyaha.
tubibutse ko, Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John, yatawe muri yombi mu mpera z’Ukwakira 2019,n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano.mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2019, nibwo yitabye kunshuro ya mbere Urukiko kugira ngo haburanwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Icyo gihe kuko yari yaje mu rukiko adafite umwunganira mu mategeko, urubanza rwarasubitswe,
arirwo rwasubukuwe umunsi w’ejo.ubwo umushinjacyaha yahabwaga umwanya, yagize ati

“ubushinjacyaha burashinja Karangwa John gukoresha inyandiko mpimbano irimo Diporome ya kaminuza yo mu gihugu cya Philippines yo kuwa 20/05/2013,arinayo yatanze ahatanira umwanya w’ubuvugizi bwungirije ndetse akomekaho na Diploma yavanye i kampala nayo ikemangwa kubera uko yanditse.bityo, akaba ari inyandiko mpimbano yakoresheje nkuko ubugenzacyaha bwahawe amakuru tariki ya 26/10/2019 yuko Karangwa John akorera kumpamyabumenyi y’ impimbano
yo muri Philippine yatanzwe 2013 dore ko ari nayo iri muri dosiye yo kwiyamamaza yanditseho Titre ye,nta numéro ifite,Indi bamusanganye iwe murugo niyo muri philippine yo 2015 ariko yanditseho ko yatangiye kwiga muri 2011.

Aha, umushinjacyaha yahise asaba umucamanza ko Karangwa John yafungwa byagateganyo iminsi 30 mugihe bagikora iperereza.

Mucyumba cyari giteraniyemo abantu benshi baje gukurikirana urubanza,
Karangwa John yahawe umwanya wo kwisobanura agira ati”

kuko niyamamaza hari ibika 2
icyo kugira impamyabumenyi ya kaminuza n’uburambe bw’imyaka itanu,ikindi kwari ukugira amashuri atandatu yisumbuye n’uburambe bw’imyaka icumi.


Ibyo imushinjacyaha avuze hafi ya byose ni ibinyoma.
Bityo niyamamarije ku gika cya Kabiri mvuga ko nkirikwiga kaminuza yiyobokamana.
Ikindi umwirondoro wanjye (CV)barawuhinduye kugira ngo bakore akagambane
Impamyabumenyi banshinja yo 2013 sinyemera ntayo nzi iyo nemera nigiye muri philippine niyo 2015 kugeza 2019″.Ubwo yakomezaga guhakana yagize ati”

Aho naboneye Diploma harahari,aho nigiye kaminuza muri philippine harahari kuko banyohererezaga amasomo ndi muri Uganda nkayasubiza nkayohereza bakankosora.abatanze amakuru babaze ibimenyetso

Muri uru rubanza uwitwa Kayigamba Callixte karangwa yamutunze agatoki cyane mukuba inyuma yuku kungirira nabi kuko namufatiye mucyuho agambanira biro ya ADEPR inama y’ubuyobozi iramweguza agarurwa na RGB akaba ariwe wandikiwe nabagambanyi basaba ko biro yeguzwa. batagaragaza ibimenyetso bifatika byibyo bavuga.
Karangwa n’abamwunganira basabye umucamanza kudaha agaciro ifungwa ryasabwe n’umushinjacyaha,kubera impamvu zitandukanye bagaragaje.

Kayigamba Callixte watunzwe agatoki nk’uwagambaniye Karangwa

Umucamanza akaba yatangaje ko isomwa ry’ifungwa n’ifungurwa kuri Karangwa John rizaba kuri 15/11/2019 saa munane murukiko rw’ibanze rwa kagarama.

ahobite250.com izakomeza kubakurikiranira ibyiyi nkuru.

_________

Bagemahe Clement.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here