Gutera ivi ni bumwe mu buryo buharawe n’abasore b’abanyamujyi basaba abakobwa ko bababera abagore, busigaye bunakoreshwa mu birori byo gusaba no gukwa, aho umusore apfukamisha ivi rimwe hasi imbere y’imbaga, akambika umukunzi we impeta ku rutoki.

Abantu benshi babyumva bitandukanye kuko hari bamwe babibona nk’amahano, abandi bakagaragaza ko ari iterambere rituma abantu barushaho kuba abasirimu.

Muvunyi Dodos w’imyaka 42 y’amavuko yagize ati “Hari uburyo bwinshi wakoresha usaba umukobwa mukundana ko yakubera umugore. Kubona umuhungu apfukamye imbere y’umukobwa ni amahano.”

Uwara Florence w’imyaka 21 ngo ntiyatuma umukunzi we apfukama hasi.

Yagize ati “Hari ababifata nk’iterambere ariko bigaragagara nabi mu maso y’abantu cyane cyane iyo bikozwe hari abakuru. Njye sinzatuma umukunzi wanjye apfukama kuko hari ubundi buryo yansabamo ko namubera umugore.”

Naho Uwikunda Cynthia w’imyaka 19 avuga ko adateye ivi ntacyo yaba akoze.

Ati:”njyewe umusore dukundana agomba kuporopoza mu ruhame kandi, agatumira inshuti n’abavandimwe na gafotozi yewe.”

Igisobanuro cyo gutera ivi

Gutera ivi ni umuhango umaze igihe kitari gito ukoreshwa n’abasore basaba abakobwa ko bababera abagore mu bihugu byo ku mubabane w’i Burayi. Uyu muco wo kwambikana impeta watangiye kwamamara ahagana mu myaka ya 1800.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko inkomoko yo gutera ivi yo itazwi neza kikavuga ko ari ikimenyetso cyo guca bugufi cyangwa icyubahiro bihabwa umuntu cyangwa ahantu runaka. Urugero rufatirwa ku bakirisitu ba Kiliziya Gatolika bakora iki kimenyetso iyo bageze imbere y’Aritari.

Gutera ivi kandi byakoreshwaga n’ingabo zatsinzwe urugamba nk’ikimenyetso cyo gukeza ababatsinze.

Ibi byo gupfukama rero byaje bivuye mu burayi igihe umutware cyangwa umukire yabaga yakunze umucakara cyangwa umugaragu. Ubikoze yabaga ashaka kwerekana ko nawe yiyoroheje. agapfukamira umukobwa. Nyuma yaho  muri Afrika byahabaye bwa mbere muri 1867 mu mujyi wa Cap Town bamaze kuvumbura ikirombe cya Kemberly. 

Nabwo byatangijwe n’abazungu bashakaga uburyo bakwamamaza zahabu zabo bifite kandi ubusobanuro bw’ikintu umugabo yakorerera uwo yakunze urukundo rw’agahebuzo yifuza kuzabana nawe ubuzima bwe bwose. “Warm to symbolise a lifetime’s promise of love and commitment, the engagement ring is the most meaningful gift a man will give and a woman will receive.” Mu gihe cyacu rero byongeye kwaduka bigaruwe n’abanyamideri bashakaga gucururiza inzu z’imideli yabo. Byatangiye muri 1930 ari uburyo bwo kwamamaza.

SSUCv3H4sIAAAAAAAEAJ2RwW6EIBCG7036DoazJiqwq32VTQ8jTOxkXWkAt2k2vntBJOHcG/8388P8w+v9rarYBI4U+6heUQVNy7I5b8GTWQNu65OjJm8swRJhZPtRYc6D3xy6eMWJFHicQ2+Cpz+/c0u6yoWjGByhxFhdMLdNB8tor//tTIfPHAVmXNXvMXARxOKCkILcUiu7/3i0jzLakzSaQsOmyRQpn0bBEg28uPnbkqJ1LmzGf6EtNxZWbh4FWI0/JjmDMR1WGmXHO96OfOQXfuVCCiFY/gaj7qTLWUlHB+C1n2Q3NNBj2wiJXQOyHxopYbzoYWr52IdN7X8KZrmLDgIAAA==

Ni iki Bibiliya ibivugaho ?

Impeta isaba umuntu ko muzabana ireba ahanini abantu baba bari mu mahuriro y’ubuzima aho bagomba gufata icyemezo cy’inzira bacamo. Rero  muri Bibiliya harimo inkuru ya Aburahamu wohereje umugaragu we ngo ajye gushakira umuhungu we umugore muri bene wabo. Uwo mugaragu hari ibyo yasabye Imana nk’ibimenyetso ko nabibonana umukobwa uwo azaba ari we. Ni koko ibyo yasabye Imana yabibonanye umukobwa Rebecca, nuko ahita amwambika impeta.

*Itangiriro 24:22 Nuko ingamiya zimaze kweguka, uwo mugabo yenda impeta y’izahabu, kuremera kwayo kwari nk’igice cya shekeli, n’ibimeze nk’imiringa bibiri byo kwambara ku maboko, kuremera kwabyo ni shekeli cumi z’izahabu, arabimwambika.


Written by Vanessa Munyana.


LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here