Kugona ni imwe mu ngeso iza ku muntu nawe atabishaka. Gusa ukuri guhari nuko nta muntu wishimira kurarana n’umuntu ugona kuko bimubangamira.

Nyamara kugona bituruka ku myitwarire runaka umuntu ashobora kwirinda na byo akabicikaho.

Ubushakashatsi bwagaragaje impavu zishobora kuba zituma umuntu agona:

  1. Umunaniro ukabije
  2. Kunywa inzoga n’itabi
  3. Umubyibuho ukabije
  4. Kuryama ugaramye n’ibindi

Ni yo mpamvu AHOBITE twabakusanyirije ibintu 5 umuntu yakora bikamufasha gucika kuri iyi ngeso yo kugona:

1. Irinde kuryama ugaramye :

Iyo umuntu aryamye agaramye bituma ururimi n’ibindi bice bimwe byo mu myanya y’ubuhumekero bibuza umwuka gusohokera mu mazuru bigatuma umuntu ahumekera mu kanwa bikamuviramo kurara agona.

Ni yo mpamvu abantu bagirwa inama yo kuryamira urubavu rw’iburyo cyangwa ibumoso kugirango barwanye ingeso yo kugona.

2. Sukura neza imiyoboro y’amazuru :

Iyo imiyoboro y’amazuru isukuye bituma umwuka usohoka neza unzuze mu mazuru mu gihe umuntu asinziriye. Ibi bikurinda kugona kuko ubundi kugona bibaho mu gihe umuntu ahumeka umwuka ugaca mu kanwa mu gihe asinziriye.

3. Kugabanya umubyibuho ukabije :

Abantu bose babyibushye si ko bagona, ariko nanone umubyibuho ukabije ni kimwe mu bintu bishobora gutuma umuntu agona. Kugira ibinure byinshi ku ijosi bishobora kuba intandaro yo kugona kuko bituma ijosi rifungana ku buryo umwuka udasohoka neza igihe uhumeka uryamye maze bigatuma ugona.

4. Irinda kunywa inzoga mu masaha wegereje kuryama :

Kunywa inzoga mu masaha wegereje kuryama bishobora gutuma ugona. Ikizakwereka ko inzoga zituma umuntu agona nuko n’umuntu udasanzwe agona iyo yanyweye inzoga mu masaha yegereje igihe cye cyo gusinzira uzumva agona.

Impamvu ibitera nuko inzoga zigabanya ubushobozi bw’imikaya bwo kuruhuka neza bigatuma umuntu agona. Ni yo mpamvu abanywa inzoga bagirwa inama yo kuziywa habura amasaha menshi ngo basinzire.

5. Irinde ibikorwa byatuma udasinzira neza :

Kurya ugahita usinzira, kureba Televiziyo n’ibindi byuma by’ikoranabuhanga mu masaha akuze y’ijoro, gukora cyane ukananiza umubiri, biri mu bintu bituma umuntu agona kuko bituma umubiri we utaruhuka neza. Abahanga mu buzima bavuga ko umuntu wakoze kimwe muri ibyo tuvuze haruguru agona bitewe nuko umubiri we utaruhutse neza kimwe nk’uko bigendekera uwanyweye inzoga.

Mu gihe ibi byose byanze, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga w’amazuru n’umuhogo kugirango harebwe icyaba kigutera kugona.


LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here