Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019 kitabirwa n’imbaga y’abiganjemo urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 y’amavuko bisanzuye ku ‘mutobe’ n’itabi.

Ni kimwe mu bitaramo bikomeye kandi byagutse kompanyi ya RG Consult iteguye mu mpera z’umwaka. Iki gitaramo cyatumiwemo Jidenna wasohoye Album ’85 to Africa’ nk’umuhanzi Mukuru n’igisonga cye, Bruce Melodie ndetse n’itsinda rya Nep Djs rigezweho mu kuvangavanga umuziki.

Kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugera saa tanu zishyira saa sita abantu bari bakinjira muri iki gitaramo.

Bruce Melodie, ni we muhanzi rukumbi w’umunyarwanda waririmbye muri iki gitaramo cyatumiwemo Jidenna. Yahamagawe ku rubyiniro ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro aserukana imyenda nk’iy’abantu bakora umuhanda.

Mbere y’uko Jidenna azamuka ku rubyiniro, umujyanama we yabanje gukora uko ashoboye ibyuma birahindurwa ndetse azana n’abacuranzi be yitwaje. Byafashe umwanya munini kugira ngo Jidenna ategurirwe urubyiniro rwe nk’uko abyifuza.

Uzu muhanzi zaririmbze Mu gihe kingana nisaha irenga yaririmbye benshi bamuhojejeho ijisho telefoni icanye bafata amashusho n’amafoto. Buri ndirimbo yose yateraga yirikizwaga akayisoza akomerwa amashyi n’akaruru k’ibyishimo.

Yaririmbye indirimbo nka ‘Classic man’, ‘Bambi’, ‘Chief don’tu run’, ‘Particula’, ‘Little Bit more’ n’izindi. Yavugije umushyo wa nyuma w’iki gitaramo saa saba zirengaho iminota 10’.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here