Umuhanzi Jidenna Theodore Mobisson [Jidenna], yavuze ko yifuza kuva mu Rwanda abonanye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame bakaganira kuri bimwe mu bikorwa by’iterambere akomeje gukorera igihugu cye n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Jidenna yavuze ko yifuza kuganira mu buryo bwihariye na Perezida Kagame kandi ko ku murongo w’ibyo bazaganira harimo kurebera hamwe uruhare rwe nk’umuhanzi ukomoka muri Afurika ariko uba hanze yawo yagira mu iterambere ry’umugabane.

Yagize ati ‘‘…Nshaka guha ubutumwa Nyakubahwa Perezida Kagame, ndagira ngo mvuge ko bizaba ari iby’igiciro kuri njye guhura nawe tuganire ku iterambere ry’u Rwanda na Afurika kuko ibikorwa akomeje gukora ni ibintu njye ubwanjye nkeneye kwigiraho.’’

Yungamo ati ‘‘Nkeneye kumenya n’uburyo twe nk’abari hanze y’umugabane twafasha cyangwa uburyo twakorerayo tuba hano tukagira uruhare mu iterambere ry’umugabane wacu.’’

Yavuze ko ari byinshi yabonye u Rwanda rumaze kugeraho harimo no kuba umubare w’abagore bari mu Nteko Nshingamategeko ugeze kuri 65%. Anavuga ko ashaka kumenya byinshi ku bukungu bw’u Rwanda.

Umuhanzi Jedenna uri mu Rwanda aho ari butaramire abanyarwanda muri iri joro ryo kuwa 29 aho ari bube ari kurubyiniro rumwe numuhanyi Bruce Melody.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here