Nice Ndatabaye wakunzwe mu ndirimbo “Umbereye Maso” yakoranye n’umunyamuziki Gentil Misigaro uheruka i Kigali muri Werurwe mu gitaramo yakoreye Camp Kigali, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mugicamunsi

Ndatabaye avuga ko yari afite urukumbuzi rwo kurya urusenda rwo kuri Nyirangarama rwitwa ‘Akabanga’. Ngo mu bihe bitandukanye yagiye arutuma ababaga baje mu Rwanda bakarumushyira muri Canada.

mu gitaramo cya mbere uyu muhanzi agiye gukorera mu Rwanda kuva yatangira urugendo rw’umuziki yisunze gukorera Imana. Yavuze ko nta mpamvu yihariye yatumye adataramira i Kigali mu bihe bitandukanye ahubwo ‘igihe cyari kitaragera.

Akomeza avuga ko hari n’abagiye bamutumira kuza i Kigali kuhakorera igitaramo akabasubiza ko Imana itarabiha umugisha.

Ati “Umbereye Maso Live Concert’ ni ikintu natekereje ndagisengera kandi byamfashe igihe…hari n’abahanzi bagenzi banjye bari hano bashatse kuntumira mu bitaramo numva igihe kitaragera ndababwira nti ndacyabisengera.”


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here