Mu mateka bavuga ko William Colgate yavukiye mu gihugu cy’Ubwongereza kuwa 25 Mutarama 1783 ahitwa Hollingbourn. Yavukiye mu muryango wa Robert na Marry Colgate bari abahinzi-borozi babifatanyaga no gucuruza kugirango babashe gutunga umuryango.

Nubwo bakoraga iyo mirimo, ntibyabahazga kuko nubundi umuryango wari ukennye ku buryo William Colgate yabonaga ko nawe ari umuzigo ku muryango we bituma ajya gutangira ubuzima bwe afite imyaka 19. Yatangiye akorana na Se mu ruganda ruto yari yashinze rwakoraga buji n’isabune gusa byaje guhomba.

Nyuma y’umwaka William yashatse gutangira akora uruganda rwe mu izina rye atewe inkunga na nyirarume nawe arahomba.

Nyuma yo guhomba bikurikirana yasomye Bibiliya mu Itangiriro 28: 20-21 abona ko Yakobo nawe yigeze guhigira Uwiteka umuhigo ngo amugarure iwabo maze nawe abigenza atyo ngo arebe ko Imana yamushyigikira nawe.

Mu mwaka wa 1808 yemeye gukizwa abwirijwe na Pastor Parkinson wayoboraga itorero ry’Abaporoso i New York, maze ahinyura umubatizo yabatijwe akiri muto mu itorero rya Presbyterien abatizwa bundi bushya. Yakomeje kuba umwizerwa maze aza gusengerwa kuba diyakoni.

Itangiriro 28:20-21 handitse ngo Yakobo ahiga umuhigo ati “Imana nibana nanjye, ikandindira muri uru rugendo ngenda, ikajya impa ibyokurya n’ibyo kwambara,nkazagaruka kwa data amahoro, Uwiteka azaba Imana yanjye,n’iri buye nshinze nk’inkingi izaba inzu y’Imana, kandi ku byo uzajya umpa byose, sinzabura kuguha kimwe mu icumi.”

Kuva icyo gihe Willam Colgate yatangiye kujya atanga icyacumi kubyo yungutse kandi akabikora mu gusenga. Nyuma yaje guhindura agatanga 20% kubyo yagiye yungukira mu bucuruzi bwe. Uko iminsi ihita agirana ubusabane n’Imana byanatumye ahitamo kujya atanga 30% mu butunzi bwe ngo bikore umurimo w’Uwiteka.

Samuel Colgate umuhungu wa William Colgate

Muri ibyo bihe, isabune yakorwaga n’uruganda rwa Colgate yaramamaye cyane muri New York ndetse irakundwa cyane itangira kurenga Amerika igera mu bindi bihugu ku isi. Agahebuzo kabaye umuti woza mu kanwa wamamaye kuri iryo zina rya Colgate wageze mu isi yose ugakomeza no kwamamara nyamara William Colgate yarapfuye kera mu 1857.

Nyuma y’urupfu rwe, uruganda rwa Colgate rwasigaranywe n’umwana we Samuel Colgate nawe akurikiza umurage wa se bituma bakomeza kwamamara kugeza ubu.

Amafaranga ye yayatangaga mu gufasha imiryango ya Bibiliya Ku isi, Gushyigikira ishuri ryigishaga Bibiliya rya Hamilton Literary and Theological Institution. Yashyigikiye abamisiyoneri bamamazaga ubutumwa agahora atanga amafaranga mu itorero ry’Ababatista, yaguriye amazu abakuze batishoboye bazasaziramo.

Iyi ni Kaminuza ya Colgate yanitiriwe izina rye.

________

Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here