KUKI INYAMABERE ZOZE ( HARIMO N’UMUNTU) ZIGIRA IMYITWARIRE IRANGWAMO KWIBONA MU NKURU YIZEWE YITA KU MWANA UKENEYE UMUTEKANO N’IMIBEREHO MYIZA?

Ibinyabuzima byabanjirije iremwa ry’isi (ibigendesha inda, amafi n’udukoko) byagiye bibyara byinshi icya rimwe. Ifi ishobora gutera amagi ibihumbi mu isaha. Ifi yateye ayo magi ntabwo iyitaho iyo udufi duto tumaze gusohoka. Impamvu ni uko ubwonko bw’ifi ikiri mu igi buba bumaze gukura; iyo ifi isohotse mu igi, ishobora kwiyitaho –ishobora gukambakamba cyangwa koga, gushaka ikiyitunga no kurya ako kanya. Ntabwo ikeneye kwitabwaho n’ifi nkuru, ubwonko bwarangije gukura mbere y’uko amagi aturaga.
Inyamabere (inyamaswa zonsa izazo nk’injangwe, imbwa, ingagi n’abantu) zifite ubundi buryo zikoresha kandi zifite ubwonko buteye imbere. Iyo zitwite zibyara abana bake kandi zita cyane kuri buri mwana. Impinja zavutse ku bantu zivuka zifite ubwonko butarakura, ababyeyi bashobora kumara imyaka itari mike bagorora banategura ubwonko butarakura neza. Abantu bakuru bigisha abana gusoma, gutekereza, gusabana, gukemura ibibazo n’ibindi. “Wubaka ubwonko” binyuze ku bantu bita ku bana bafasha umwana gukura neza no kumwitaho.
Bifata imyaka 16-17 kugira ngo ubwonko bw’umuntu bukure neza kandi muri iyo myaka yose umuntu akenera kwitabwaho no gufashwa n’abantu bakuru babyiyemeje.

________

Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here