Urupfu rwa Kobe Bryant na Gianna rwashenjaguye Barack Obama na Trump

Urupfu rwa Kobe Bryant na Gianna rwashenjaguye Barack Obama na Trump

Urupfu rwa Kobe Bryant na Gianna rwashenjaguye Barack Obama na Trump



Mu gihe Ubutumwa bw’akababaro bukomeje kwisukiranya ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’iyi nkuru y’urupfu rw’icyamamare Kobe Bryant wapfanye n’umukobwa we Gianna Bryant n’abandi bantu 7 bari kumwe mu ndege. Ibikomerezwa muri Politiki, ibyamamare muri Siporo ndetse n’ahandi bakomeje kugaragaza imbamutima zabo ku rupfu rwa Kobe Bryant.

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse kuri Twitter ko Kobe yari “igihangange mu kibuga” ndetse ko “yari ari gutangira icyiciro cya kabiri cy’ubuzima”.




Perezida Donald Trump yagize ati: “Iyi ni inkuru ibabaje cyane”. Ati: “Yakundaga umuryango we cyane, kandi yari afite intego zikomeye kuri ejo hazaza. Gupfana n’umukobwa we Gianna, byarushijeho kuba ibintu bibi cyane”.



Kobe Bean Bryant, yavutse ku itariki ya 23/8/ 1978 i Philadelphia muri Pennsylvania akaba yitabye imana mu ijoro ryo ku cyumweru kuruyu 26 /1/ 2020 i Calabasas muri California

Uyu mukinyi w’ icyamamare wa Basket Ball yakuriye NBA aho yahakonye ama sezo ( saison ) 20 hagati ya 1996 na 2016

Yarafite abana 4 aribi  Gianna Maria-Onore Bryant, Natalia Diamante Bryant, Bianka Bella Bryant, Capri Kobe Bryant , muribo Gianna Maria-Onore Bryant, akaba yahitanywe niyi mpanuka ari kumwe na papa we

Kobe ari kumwe numuryango we

Kobe akiri mu bihe bye byiza

_____________

Nelson Mucyo




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *