Mu munota w’ ubuzima uyu munsi turibanda ku kamaro k’ umuneke !

Mu kiganiro ahobite250 yagiranye na Dr. BIRABONEYE yadusangije akamaro k’umuneke nibiwugize

Muburyo bwihuse cyane cyane ku bana kimwe n’ibigori n’umuceri ;umuneke ni ingirakamaro mukurwanya ibibazo byo mumara bituma intungamubiri zitinjira mumaraso .
Dr. BIRABONEYE avuga ko havuyeho pomme umuneke ari urubuto ruribwa cyane ku isi.

Bitewe nuburyo gukoresha umuneke byoroshye bituma ukoreshwa kenshi kumeza ;kuko umuneke wawurya nta serviette nta couteau kandi utikanga ko hari ubwandu bwawufata kubera igishishwa cyawo cyujuje ubwirinzi.
Kubwibyo umuneke ukoreshwa icyarimwe nk’ikiribwa kandi nk’umuti.

Umuneke urafasha bihagije kubafite ibibazo by’imyanda twita ACIDE URIQUE
yagwiriye mu ihuriro ry’ingingo. Bityo rero umuneke urafasha kubarwaye goutte ;Arthrite …..

Umuneke uhinduka ikiribwa kigenewe uwo wese ufite ibibazo by’umutima n’inzira z’amaraso ;kuko imirire ye igomba kwiganzamo ibikize kuri potassium ariko bikennye kuri sodium ;bidasize nabafite ibibazo bya Cancer

Dr. Biraboneye akomeza akomeza avuga ko Vitamines zo mugatsiko ka B ni ingenzi mugufasha imikaya no guha umubiri wose imbaraga hanyuma bigakingira kwangirika kw’imitsi.Ubwinshi bw’ibikatsi(Fibre) bugwiriye mumuneke bugabanya Cholesterol mumaraso.

Ukize kuri Vitamines B6 y’ingenzi cyane ;kuburyo imineke 3 iba ihagije kuzuza igipimo mpuzamahanga gikenewe kumuntu mukuru kuri iyi Vitamine.
Ukize kuri Vit C;B1;B2; et E ndetse na Folates
Imyunyungugu nka potassium,magnesium;avocat na datte nibyo byonyine birusha umuneke potassium.

Umuneke kandi ufite ubwoko bwombi bw’ibikatsi(Fibre)
Insoluble&Soluble
Ibi bikatsi(Fibre) bifasha umuneke kugira ubushobozi bwo kugabanya Cholesterol mumaraso.

Umuneke kandi ukize kubyo twita SEROTONINE

Ikaba ifasha mugukingira ibyago byakwangiza imitsi yo mubwonko ndetse n’indi mikorere y’ubwonko muri rusange kurwanya ingorane z’imyakura n’uburibwe bw’umusokoro w’uruti rw’umugongo.
ABANTU BAKENEYE UMUNEKE KURUSHA ABANDI

Ni abafite ibibazo by’umutima by’uburyo bwose
(ANGINE DE POITRINE;

INFARCTUS;

ARTHMIES;

INSUFFISANCE CARDIAQUE) nibindi bibazo bifatiye kunzira y’amaraso
-Hypertension arterielle
-Arteriosclerose
Bitewe nuko umuneke ukize kuri potassium ukaba ukennye kuri sodium ;uwugereranije n’amafi;inyama;amata n’amagi bikize kuri sodium

_________________

Written by Nelson Mucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here